Ibyavuzwe n'abahanga 09

Irinde gutunga byinshi udakeneye kuko uko ibi ni nko kwizirika amabuye mu ijosi iyo abaye menshi ararigonda bikarangira ahubwo arikonyoye.

Kunywera amazi mu nkongoro ya zahabu ntabwo bizayaha icyanga cya zahabu ntaho bitaniye no kuyanywera mu nkongoro ibaje mu igiti

Umuntu umwe kugiti cye ni amateka yihariye

Iga kubaho nkawe ariko uhe agahenge abatariho nkawe.

Imodoka, moto, igare ntakindi bimaze kitari ukugeza nyirabyo aho yifuza kujya, ikindi kitari icyo umumaro wacyo ni hafi ya ntawo

Isi yuzuye abakora bacye cyane, abasigaye bose biberaho bavuga, bakanavugavuga gusa naho abatega amatwi bo ni hafi ya ntabo.

Ubuhangange iyo bugeze mubushorishori habaho gucanganyukirwa hagakurikiraho gusubira hasi mu mizi urugendo rukisubiramo.

Ubucuti ntibubaho habaho imibanire ishingiye ku nyungu ibitari ibyo ni ibigare gusa.

Imitekerereze iruta ibindi bintu byose kuko niyo ibirema ikaba ariyo ibigenga.

Ntabwo uzigera umenya ko uri umutagatifu kuko ubutagatifu bwawe buzamenyekana weho utakiriho.

Intebe ntakindi imaze kitari ukuyicaraho gusa naho igiciro,ibara n'uko iteye byo ni ibindi,

Iyo inararibonye ipfuye burya aba ari inzu y'ibitabo ihiye.

Uburushyi burema abanditsi b'ibitabo bihambaye naho ibitabo birema abamenyi bakomeye.

Ubuvumbuzi ntaho butandukaniye n'ubutegetsi kuko byombi bitangwa n'Imana.

Ni hari ibyo uzi ukaba utabasha kubisobanura ngo byumvikane ntaho utandukaniye n'abatabizi

Ntuzigere upakira mu bwonko bwawe ibitari ngombwa byaba ari ukubunaniriza ubusa

Hari ibintu bibiri bitagira iherezo, isanzure n'ubucucu bwa muntu,

Uwariwe wese yasobanukirwa ariko ikibazo kiba kimwe gusa kugira ubushobozi bwo kumva,